skol

Inkuba yakubise Abakinnyi b’ikipe nto ya Rambura WFC bari mu kibuga

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2024

featured-image

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’abato ya Rambura Women Football Club n’iya Inyemera WFC bari mu bitaro by’Akarere ka Gicumbi nyuma yo gukubitwa n’inkuba ubwo bari mu mukino waberaga ku kibuga cya Gicumbi.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi ba Rwambura y’abagore ariko y’abato bakubiswe n’inkuba kuri Stade ya Gicumbi kuri iki gicamunsi ubu bari mu bitaro bya Byumba aho bari gukirikiranwa n’abaganga.

Amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza aba bakinnyi baryamye mu bitaro gusa ntiharamenyakana umubare wabo ndetse nuko ubuzima bwabo buhagaze.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi umunani barimo babiri ba Rambura WFC, babiri ba Inyemera WFC ndetse n’abatoza babiri.

Aganira na IGIHE, Umutoza wa Rambura WFC, Mukashema Consolée, yagize ati "Ni byo. Ni ikipe y’abato, njye ntabwo najyanye na yo nari ndi gutegura abakuru kuko natwe ejo tuzajyayo."

"Hari babiri [barembye] baraye mu bitaro, bahiye ariko muganga w’ikipe yambwiye ko abarayeyo ari batandatu."

"Barindwi ni bo bazima, batagize icyo baba, mu bantu 18 twari twatwaye. Abarembye ni Team Manager na rutahizamu umwe. "

Abakinnyi ba Rambura WFC bajyanywe kwa muganga ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Ku ruhande rw’Ikipe y’Abato ya Inyemera WFC, abakubiswe n’inkuba ni Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse mu gihe abatoza ari Niragire Jean de Dieu na Umutoniwase Marie Gisèle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa