skol
Kigali

Inkweto Micheal Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zaguzwe akayabo k’amadolari mu cyamunara

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 October 2021

Inkweto zambawe n’icyamamare muri Basketball Michael Jordan zaguzwe ku gahigo ka miliyoni 1.47 y’amadorari (arenga miliyari 1.5 y’u Rwanda) muri cyamunara.

Jordan yambaye izi nkweto z’umweru n’umutuku za Nike Air Ships muri ’saison’ ye ya mbere muri Chicago Bulls mu 1984.

Uwo ni nawo mwaka we na Nike batangiye ubufatanye mu gukora ubwoko bw’inkweto n’imyenda bya ’brand’ ye.

Igiciro cyaguzwe izi nkweto nicyo kiri hejuru cyane kiguzwe inkweto zambawe mu mukino uwo ari wose.

Jordan abonwa na benshi nk’umukinnyi wabayeho ukomeye kurusha abandi mu mateka ya basketball.

Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, yabaye ikirangirire ndetse atuma NBA imeneyekana kurushaho henshi ku isi.

Jordan wasezeye mu gukina mu 2003, nyuma yaje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA mu mateka watunze za miliyari z’amadorari.

Nyuma y’uko ziriya nkweto ziguzwe Brahm Wachter w’inzu ya cyamunara yagize ati:

"Uyu muhigo uciwe n’izi nkweto Jordan Nike Air Ships urashimangira umwanya wa Michael Jordan hamwe na Air Jordan ku isoko ry’inkweto za siporo".

Izi nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi mu kwegeranya ibya cyera.

Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zigurwa hagati ya miliyoni $1 na miliyoni $1.5.

Gusa ntabwo ari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi.

Uwo muhigo ufitwe n’umuraperi Kanye West, aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe miliyoni $1,8 mu kwezi kwa kane 2012.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yasezerewe igeze ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations...

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma...
5 December 2021 0

Rayon Sports yongeye kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya mu bihe bibi muri shampiyona y’u Rwanda...
5 December 2021 0

Cristiano Ronaldo na Luka Modric bagaragaje umukinnyi ukiri muto...

Ibyamamare muri ruhago,Cristiano Ronaldo na Luka Modric bombi batoye...
5 December 2021 0

Kwishima nabi byabyariye akaga Cristiano Ronaldo

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo arashidikanywaho ku mukino wa mbere w’umutoza...
4 December 2021 0

Aubameyang amerewe nabi n’abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka...

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya...
4 December 2021 0

"Reka dukomeze tuzamure iyi mibare duce agahigo kose gashoboka" -Cristiano...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo ko...
3 December 2021 0