skol
fortebet

Inshuti ya Cristiano Ronaldo yahishuye impamvu yatumye ava muri Juventus

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo aherutse kuva mu ikipe ya Juventus igitaraganya bituma benshi bibaza impamvu yatunguranye agafata kiriya cyemezo gusa umwe mu nshuti ze icyamamare Khabib Nurmagomedov,wamamaye mu mikino njyarugamba ya UFC,yavuze ko yavuyeyo kubera nta buryohe Serie A ifite.
Ronaldo aherutse gusinyira United mu mpera z’ukwezi gushize nyuma yo gutandukana mu buryo butunguranye na Juventus gusa amakuru menshi yabanje kumwerekeza muri Manchester City ya Pep Guardiola.
Khabib (...)

Khabib Nurmagomedov yavuze ko Ronaldo yamubwiye ko ashaka kuva mu Butaliyani kubera ko shampiyona yaho idashimishije.

Yagize ati “Ndashaka guhishura ikiganiro cyihariye twagiranye.Yambwiye ko yishwe n’irungu [atishimye]mu butaliyani ashaka kujya mu Bwongereza.

Nanjye ntabwo nd’umufana w’umupira w’Ubutaliyani ariko kuri Premier League ntabwo njya ndeba ku ruhande.Ikipe iyo ariyo yose hariya itanga ibirori.

Abajijwe kugereranya Ronaldo na Lionel Messi, Khabib yavuze ko bose ari abakinnyi bakomeye ku isi ariko Ronaldo ariwe umaze igihe kinini ayoboye ruhago kurusha Messi.

Ati “Cristiano amaze imyaka 17 ari ku rwego rwo hejuru.Muri 2004 yakinnye umukino wa nyuma wa Euro ariko na nubu aracyatsinda ibitego.
Nta mukinnyi mwiza wabayeho mu mupira w’amaguru nkawe.Ronaldo amaze imyaka 17 ayoboye umupira w’amaguru mu gihe Messi we amaze 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa