skol
fortebet

"Intego yacu nka bakinnyi ni ugukuramo Rivers United." Savio

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Semababa wa Rayon Sports ariko usigaye ukunda gukinishwa cyane ka myugariro w’ibumoso, Nshuti Dominique Savio aratangaza ko bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Nigeria gukina na Rivers United intego ari ugukurayo amanota 3.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 18 ku isaha ya saa 9:00’ yerekeza muri Nigeria gukina umukino ubanza na Rivers United ni mu cyiciro kibanziriza imikino ya matsinda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, umukino wo kwishyura (...)

Sponsored Ad

Semababa wa Rayon Sports ariko usigaye ukunda gukinishwa cyane ka myugariro w’ibumoso, Nshuti Dominique Savio aratangaza ko bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Nigeria gukina na Rivers United intego ari ugukurayo amanota 3.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 18 ku isaha ya saa 9:00’ yerekeza muri Nigeria gukina umukino ubanza na Rivers United ni mu cyiciro kibanziriza imikino ya matsinda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, umukino wo kwishyura uzabera I Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha.

Savio aganira n’ikinyamakuru Umuryango avuga ko badahagurutse mu Rwanda bagiye mu butembere muri Nigeria ko ahubwo bagiye gukura amanota 3 ku ikipe ya Rivers Uniyted byakwangwa bakaba banganyirizayo ariko gutsindwa byo ntibirimo ku buryo bazayisezerera I Kigali biboroheye kuko gahunda yabo ni ugutsinda iyi kipe bakayisezerera bakagera mu mikino y’amatsinda.

Ati “Intego yacu nka bakinnyi ni ugukuramo Rivers United, tugiye gukinira iwabo, urumva ni ugushaka amanota 3 cyangwa tukanganyirizayo ku buryo byazatworohereza akazi I Kigali. Gutsindwa ntitubitekereza.”

Umukino wa Rivers United na Rayon Sports uzaba ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha. Ikipe izarenga iki cyiciro izahita igera mu mikino y’amatsinda aho izahita inahabwa akayabo ka miliyoni zirenga 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba irajwe ishinga no kuba yasezerera iyi kipe ikaba yagera mu mikino ya matsinda ndetse ikaba yahita inandika amateka mu Rwanda kuko niyo kipe yo mu Rwanda yaba igeze mu matsinda y’imikino nyafurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa