Inter Milan nayo irashaka gukura umukinnyi ukomeye muri Real Madrid
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani irashaka kugera ikirenge mu cya Juventus iherutse gutwara kabuhariwe Cristiano Ronaldo aho nayo ishaka umukinnyi wayo ukomeye hagati Luka Modric.
Inter Milan yatangiye urugamba rwo guhiga uyu munya Croatia wabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu gikombe cy’isi aho yafashije igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma.
Luka Modric nawe ashobora kuva muri Real Madrid
Nkuko amakuru aturuka mu Butaliyani abitangaza,uyu musore w’imyaka 32 arifuzwa na Inter Milan yabonye itike yo gukina UEFA Champions League kugira ngo ayifashe guhangana na Juventus yiyubatse ku buryo bukomeye.
Inter Milan irashaka gutunga abanya Croatia benshi kuko kugeza ubu ifite benshi barimo Marcelo Brozovic,Ivan Perisic na Sime Vrsaljko batiye muri Atletico Madrid.
Umugore wa Luka Modric, Vanja Bosnic ushinzwe kumushakira amakipe ari mu biganiro na Inter Milan gusa Real Madrid ntiyifuza kugira umukinnyi ukomeye yongera gutakaza nyuma ya Ronaldo.
Modric ari mu biruhuko n’uyu mugore ahitwa Porto Cervo aho bivugwa ko abayobozi ba Inter Milan bahamusanze bakagirana ibiganiro.
Modric yitwaye neza mu gikombe cy’isi mu Burusiya
Nkuko ikinyamakuru Gazzetta dello Sport cyo mu Butaliyani cyabyanditse,Modric nawe arifuza kuva mu ikipe ya Real Madrid yafashije kwegukana UEFA Champions League 4 zose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *