skol

Interforce FC yakoze Rayon Sports mu jisho isezererwa kigabo mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Interforce FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, ariko isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-2 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette, yatsinzwe umukino we wa mbere ubwo Gikundiro yahuraga na Interforce mu Gikombe cy’Amahoro.

Ku munota wa 30 w’umukino,Interforce FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kapiteni wayo Mugisha Irakoze kuri penaliti atsinze nyuma y’uko Mucyo Didier Junior yari agushije mugenzi we, Ishimwe Claude, mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 40,Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe ubwo Joackiam Ojera yateraga ishoti rikomeye rifata igiti cy’izamu rivamo, Ndekwe asongamo umunyezamu awukuramo.

Iminota 45 ibanza yarangiye Interforce yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Umunyezamu Irankunda Moriah,yagoye bikomeye Rayon Sports kuko yakuyemo ibitego byinshi bya ba rutahizamu bayo.

Ku munota wa 56,Mugisha Irakoze yatsinze igitego cya kabiri cyahesheje intsinzi Interforce.

Ku munota wa 70,Joackiam Ojera yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Kamanzi Aboubakar, umusifuzi atanga penaliti.

Uyu Munya-Uganda yayiteye, Umunyezamu Irankunda Moriah ayikuramo.

Ku munota wa 82,Iraguha Hadji yatsinze igitego cya Rayon Sports ku mupira yaherejwe na Muhire Kevin mu rubuga rw’amahina.

Umukino warangiye Interforce FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.Umukino ubanza ariko yari yatsinzwe ibitego 4-0 na Rayon Sports.

Muri 1/4, Rayon Sports izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Musanze FC na Vision FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa