skol
fortebet

Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho: Gen Mubarakh Muganga

Yanditswe: Monday 19, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Azam FC igitego 1-0 abizeza intsinzi mu mukino wo kwishyura.

Sponsored Ad

Ni mu mukino ubanza wa Caf Champions League waraye ubereye muri Tanzaniya kuri Azam Complex ,aho ikipe ya Apr fc yatsizwe na Azam fc 1-0 igitego cyabonetse kuri Penalite ku munota wa 57 , ni ku ikosa Niyomugabo Claude yari akoreye Faisal Salum.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC maze ababwira ko ikipe ikigera i Kigali bazakosora amakosa yakozwe maze umukino wo kwishyura bakazawutsinda.
Ati "Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera inaha izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi ba yo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho."
Mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 APR FC isabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa