Inyoni yari itumye abakinnyi ba Arsenal y’abagore bahitanwa n’indege
Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

Indege yari itwaye ikipe y’abagore ya Arsenal isubiye i London nyuma y’umukino wa Champions League, yahiye ubwo yari igiye guhaguruka, bituma abakinnyi n’abakozi baguma mu Budage.
Amafoto yerekana umuriro muri moteri y’iyi Boeing 737 iri mu muhanda ku kibuga cy’indege cya Braunschweig Wolfsburg mu Budage.
Ku cyumweru, tariki ya 23 Mata, saa moya n’igice nibwo iyi ndege yagombaga guhaguruka nyuma y’amasaha make Arsenal inganyiije ibitego 2-2 na VfL Wolfsburg mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri (...)
Indege yari itwaye ikipe y’abagore ya Arsenal isubiye i London nyuma y’umukino wa Champions League, yahiye ubwo yari igiye guhaguruka, bituma abakinnyi n’abakozi baguma mu Budage.
Amafoto yerekana umuriro muri moteri y’iyi Boeing 737 iri mu muhanda ku kibuga cy’indege cya Braunschweig Wolfsburg mu Budage.
Ku cyumweru, tariki ya 23 Mata, saa moya n’igice nibwo iyi ndege yagombaga guhaguruka nyuma y’amasaha make Arsenal inganyiije ibitego 2-2 na VfL Wolfsburg mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cya Champions League y’abagore.
iyi ndege yarasakuzaga cyane mbere y’uko ihaguruka kuwa 23 Mata nkuko ibinyamakuru bibivuga.
Abapilote bayo bagize ubwoba bahita bayihagarika bihutira gusohora abagenzi.
Umuvugizi w’ikibuga cy’indege yabwiye ikinyamakuru BILD ko inyoni yinjiye muri moteri ariyo yateje umuriro.
Abayobozi b’iki kibuga cy’indege bavuze ko nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi ndege.
Uru rugendo rwahise rusubikwa,abakinnyi n’abayobozi b’ikipe bajya muri hoteli yari hafi aho.Batashye kuri uyu wa Mbere mu yindi ndege.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *