skol
fortebet

IPRC y’Amajyepfo yikuye mu marushanwa ya Zone V irashinja MINISPOC itonesha

Yanditswe: Friday 29, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya IPRC y’Amajyepfo yikuye mu marushanwa y’akarere ka Gatanu azabera mu gihugu cya Uganda guhera ku italiki ya 01 kugeza ku ya 8 Ukwakira aho yashinje minisiteri ishinzwe imikino gutonesha andi makipe 2 azahagararira u Rwanda muri iyi mikino ikabategera indege mu gihe bo bategewe bisi. Mu kiganiro ushinzwe imikino muri IPRC South Nshizirungu Jean Claude yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yagitangarije ko bahisemo kwikura muri aya marushanwa cyane ko icyo bari bagiye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya IPRC y’Amajyepfo yikuye mu marushanwa y’akarere ka Gatanu azabera mu gihugu cya Uganda guhera ku italiki ya 01 kugeza ku ya 8 Ukwakira aho yashinje minisiteri ishinzwe imikino gutonesha andi makipe 2 azahagararira u Rwanda muri iyi mikino ikabategera indege mu gihe bo bategewe bisi.

Mu kiganiro ushinzwe imikino muri IPRC South Nshizirungu Jean Claude yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yagitangarije ko bahisemo kwikura muri aya marushanwa cyane ko icyo bari bagiye gushaka muri iyi mikino ari ishema ry’igihugu ariko bagatungurwa no kumva ko APR WBBC na Patriots BBC zizategerwa indege bo bakagenda na bisi.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo gusezera mu irushanwa. Amakipe yose yari guhagararira u Rwanda ntidufite amikoro ahagije. Niyo mpamvu MINISPOC iduha inkunga ngo dusohoke turwane ku ishema ry’u Rwanda.

Byaradutunguye kumva ko andi makipe twari kujyana (Patriots BBC na APR WBBC) yayahawe amatike y’indege naho twe bakaduha amatike y’imodoka ya Volcano (Express).Twasezeye mu irushanwa kuko niba twese duhagarariye u Rwanda mu mukino umwe sinzi impamvu twafatwa mu buryo butandukanye.”

Iyi kipe byari biteganyijwe ko ihaguruka uyu munsi gusa birangiye yikuye muri aya marushanwa aho u Rwanda rusigaye ruhagarariwe n’amakipe 2 ariyo APR mu bagore na Patriots mu bagabo.

Ibitekerezo

  • Niba ari uko bimeze, bose nibafate bus cyangwa indege. Niba rero ministeri Irimo ibasumbanya, kwikura mw’irushanwa gufite Ishingiro 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa