Irandukunda Jean Bertrand wabaye umukinnyi mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC n’Amavubi, yemeje ko aretse burundu umupira w’amaguru kubera imvune yahoranaga.
Iradukunda w’imyaka 28, wakiniye n’Ikipe y’igihugu "Amavubi",abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko asezeye ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Yasoje agira ati "Warakoze Mana ku bwa buri kimwe cyabaye muri uru rugendo."
Iradukunda yakomeje asobanura impamvu z’uyu mwanzuro.Ati "Gukina ntago binaniye ahubwo gukomeza kwihanganira ububabare nibyo byanze."
Uyu yashimye muganga w’ikipe y’igihugu,Rutamu Patrick wamubaye hafi mu buzima bwe bwa ruhago.
Kanyarwanda OG nkuko yitwaga n’abakunzi ba ruhago, yamenyekanye kuva 2012 Ubwo yerekezaga mu Isonga.
Uyu musore asanzwe ari umunyamideli aho akorana na Kompanyi zitandukanye mu kwamamaza imyenda.
Iradukunda yarerewe muri APR Academy, akinira ISONGA, ikipe nkuru ya APR FC, Bugesera, POLICE FC, Mukura VS, Gasogi, Township Rollers yo muri Botswana na Kiyovu.
Bertrand uherutse kwimukira muri CANADA,yakiniye AMAVUBI imikino irenga 10.
Iradukunda yavuze ko yaretse ruhago kubera imvune zihoraho
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *