skol
fortebet

Irushanwa rya Diamond League ryegukanywe n’Umurundi kazi

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Francine Niyonsaba uvuka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi, birangiye ariwe wegukanye umwanya wambere mu irushanwa rya Diamond League ryaberage i Lausane mu Busuwisi, aho birukaga metero 3000.

Sponsored Ad

Francine Niyonsaba uvuka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi, birangiye ariwe wegukanye umwanya wambere mu irushanwa rya Diamond League ryaberage i Lausane mu Busuwisi, aho birukaga metero 3000.

Uwo murundikazi aherutse guhabwa icyubahiro cyo kwitwa ambasaderi, yasize isegonda rimwe gusa umuny’ Amerika Alicia Monson.

Francine Niyonsaba yirutse iminoto 8:26:80 naho Monson we yiruka iminota 8:26:81.

Aganira na BBC, nyuma yo gutahukana iyo ntsinzi, Francine Niyonsaba yayibwiye ko yarenzwe n’ibyishimo kuburyo adafite uburyo abisobanura mu magambo akwiye ,ashimangira ko yishimiye intsinzi.

Yagize ati "Ryari irushanwa ritoroshe na gato, kuko abo twari kumwe bose bashoboraga gutsinda, ariko mbarusha imbaraga kugera mbatsinze.

"Natsindishije ubwenge bwinshi cyane kuko urabona ko twatandukanijwe n’amafoto yo kuri "ligne d’arrivee" (ku murongo wa nyuma dushyikirako).

Irushanwa rya nyuma rya Diamnond League riteganijwe tariki ya 6 z’ukwezi kwa cyenda mu 2022.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2021, Francine Niyonsaba yabaye umugore wa mbere unyaruka kurusha abandi kw’isi kuri metero 2000.

I Zagreb muri Croatia, yanditse amateka mu guca umuhigo kw’isi nyuma yo kwiruka izo metero mu minota 5:21:56.

Francine Niyonsaba w’imyaka 28 ari mu birukantsi benshi babujijwe guhatana muri metero ziri hagati ya 400 na 1.500 kubera bavukanye imisemburo (testosterone) myinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa