
Abakinnyi baciye muri Apr FC Bonher Mugisha na Ishimwe Anicet babonye amakipe mashya muri Tunisia biciye ku mutoza Ben Mousa watoje APR FC.
Ben Mousa watoje Apr FC nk’umutoza wungirije ,yafashije Bonher Mugisha kwerekeza mu cy’iciro cya mbere muri Tunisia mu ikipe ya Stade Tunisien.
Mugisha ukina hagati mu kibuga yakiniraga ikipe ya Al Marsa yo muri Tunisia yagezemo avuye muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya 2023 avuye muri APR FC yo mu Rwanda ,akaba yamaze kwerekeza muri Stade Tunisien yo muri Tunisia.
Mugisha Bonheur wavutse tariki 1 Mutarama 200 ,yazamukiye mu ikipe ya Heroes FC muri 2017-2019,aza kwerekeza muri Mukura Victory Sports 2020-2023, nyuma yo kwerekeza muri APR FC 2021-2023, ayivamo ajya muri Libya mu ikipe ya AL Ahli Tripoli.
Nyuma yo gufasha Mugisha kujya muri Stade Tunisien, Ben Mousa yanafashije Ishimwe Anicet kujya muri Olympique Beja yo mu Gihugu cya Tunisia mu cyiciro cya mbere.
Aniceti ni umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza impano idasanzwe , akaba akina hagati mu kibuga asatira izamu ,yaciye muri APR FC yitwara neza arinaho yahuriye na Ben Mousa.
Shampiyona ya Tunisia imaze gukinwa umunsi umwe gusa ,aho ikipe ya Stade Tunisien ifite inota 1 mu gihe ikipe ya Olempique Beja ifite amanota 3.
Nyuma y’imikino y’amakipe y’Ibihugu , tariki 14 Nzeri ikipe ya Us Ben Guerdane izakira Olepique Beja ya Ishimwe Aniceti mu gihe tariki 25 Nzeri ikipe ya Esperance St, izakira Stade Tunisien ya Mugisha Bonheur.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *