Ishimwe Aniceti wakiniye APR FC yerekanwe muri Olempique de Beja yo muri Tunisia
Yanditswe: Saturday 21, Sep 2024

Umukinnyi w’umunya-Rwanda ukina asatira izamu Ishimwe Aniceti yatangajwe ndetse anerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Olmpique de Beija yo muri Tunisia.
Olempique de Beija ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia , yerekanye Aniceti nk’umukinnyi wayo mushya , ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024.
Ishimwe Aniceti ni umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza impano idasanzwe mu mupira wa maguru hano mu Rwanda , ubwo yakiniraga ikipe ya APR FC .
Nyuma yo gutandukana na APR FC byagiye bivugwa ko ashobora kureka umupira w’amaguru nyamara yari mubakinnyi bato mu Rwanda bagaragaje impano idsanzwe.
APR FC yifuzaga kumutiza muri Mukura VS , cyane ko yari agifite amasezerano , gusa uyu mukinnyi utarigeze ubikonzwa yahisemo gusesa amasezerano.
Kuri ubu shampiyona ya Tunisia yamaze gutangira hamaze gukinwa umunsi umwe wayo , Olempique de Beja ifite amanota atatu , ikaba iri kumwanya wa kane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *