skol
fortebet

Ishimwe Christian yasinye muri Marocco

Yanditswe: Friday 09, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Renaissance Club Athletic Zemamra yo muri MOROCCO yasinyishije myugariro w’umunyarwanda Ishimwe Christian amasezerano y’umwaka umwe avuye muri Police fc.

Sponsored Ad

Christian wari mu bakinnyi bashimiwe na APR FC akaza kwerekeza muri Police FC , yahagurutse mu Rwanda ku wa 1 Kanama yerekeza muri Marocco. ku wa Kane tarki ya 8 Kanama 2024 ni bwo uyu myugariro yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Zemamra Renaissance.
Nyuma yo gusinyira iyi kipe bahise bakina umukino wa gucuti aho baraye banganyije na Waydad 1-1.
Amakuru avuga ko mu masezerano yasinyanye na Police FC harimo ko nihaboneka ikipe imwifuza yo hanze y’u Rwanda Police FC izasubizwa amafaranga yamuguze.
Ishimwe Christian yakiniye Marines FC, AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC yaherukaga gusinyira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa