Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yemeje ko umunyezamu wayo Ishimwe Pierre yagize imvune ikomeye izatuma amezi abiri atagaragara mu kibuga.
Ishimwe Pierre usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC, amaze imikino ibiri atagaragara mu kibuga nyuma y’uko yoherezwa mu Ntare FC kugira ngo asubize ubwenge ku gihe nk’uko byatangajwe n’Umutoza wayo, Abderrahim Talib.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu mukinnyi yari afite imvune y’urutugu yagiriye mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League, ariko akomeza kuyikiniraho.
Uyu mukinnyi yanyujijwe mu mashini izwi nka MRI, bigaragara ko yababaye ndetse agomba kwitabwaho n’abaganga.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yahaye ubutumwa abakunzi b’ikipe abamenyesha ko “Ishimwe Pierre yasanzwemo imvune ikeneye kuvurwa no gukurikiranwa bihagije.”
Ati “Dukurikije inama z’abaganga, azamara hafi amezi abiri atari mu kibuga kugira ngo abashe gukira neza. Iki cyemezo cyafashwe hashyizwe imbere ubuzima bwe bw’igihe kirekire n’umwuga we nk’umukinnyi w’umwuga.”
“Itsinda ry’abaganga b’ikipe rikomeje kumukurikirana bya hafi, kandi afite ubufasha bwuzuye bw’ikipe mu gihe cyose ari mu nzira yo gukira. Twizeye ko azagaruka ameze neza yiteguye gukomeza gukorera ikipe n’ubwitange.”
Ibi bivuze ko ashobora gusubira mu kibuga hagati muri Gicurasi 2026. Icyo gihe Shampiyona y’u Rwanda izaba iri kugana ku musozo. APR FC iri kwifashisha Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Ivan mu izamu.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39, ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda mu mikino 21 imaze gukina.
Ishimwe Pierre agiye kumara amezi abiri adakina kubera imvune y’urutugu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *