skol
fortebet

Ishuri rya PSG ry’u Rwanda muri U-13 ryegukanye igikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain ryaberaga mu Bufaransa nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, nyuma y’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13, itsinze amakipe ane yose yo mu Bihugu bizwiho ibigwi mu mupira w’amaguru.
Ku wa Gatandatu iyi kipe y’u Rwanda ya Academy ya Paris Saint Germain y’abatarengeje imyaka 13, yari yanyagiye (...)

Sponsored Ad

Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain ryaberaga mu Bufaransa nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, nyuma y’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13, itsinze amakipe ane yose yo mu Bihugu bizwiho ibigwi mu mupira w’amaguru.

Ku wa Gatandatu iyi kipe y’u Rwanda ya Academy ya Paris Saint Germain y’abatarengeje imyaka 13, yari yanyagiye ikipe y’igihugu ya Qatar ibitego 6-0 ndetse inatsinda iya Korea ibitego 4-0.

Ejo ku Cyumweru ikipe y’u Rwanda yanyagiye iya Leta Zunze Ubumwe za America ibitego 5-1 inatsinda u Bufaransa 3-0 bituma ikatisha itike ya 1/2 aho yasakiranye n’iya Misi iyitsinda ibitego 3-2 ihita ikatisha itike ya final.

Kuri uyu wa Mbere iyi kipe isanzwe ikorera imyitozi i Huye mu majyepfo y’u Rwanda, yakinnye umukino wa nyuma na Brazil, iyitsinda 1-0, ihita yegukana igikombe.

Abatarengeje imyaka 11 batwaye umwanya wa 4 batinzwe na USA. Academy ya PSG mu Rwanda ni ubwa mbere yari yitabiriye iyi mikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa