skol

Ishyamba si iryeru hagati ya Cristiano Ronaldo na Sergio Ramos

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

• Umwuka mubi uri gutumba hagati ya Cristiano Ronaldo na Ramos
• Aba bombi ntibumvikanye ku mpamvu Real Madrid iri gutsindwa
• Ronaldo arifuza kuva muri Real Madrid mu kwezi kwa 6

Abasore 2 b’inkingi za mwamba mu ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo umaze gutsindira ibitego byinshi iyi kipe na kapiteni wayo magingo aya Sergio Ramos bafitanye amakimbirane ahanini ari guterwa no gutsindwa ku iyi kipe.

Aba basore bombi batangiye kugaragaza ko batumvikana ubwo Cristiano yatangazaga ko kuba ikipe ya Real Madrid iri gutsindwa ari uko yarekuye abakinnyi bakomeye nka Alvaro Morata, James Rodriguez, Pepe na Fabio Coentrao ikabasimbuza abana kandi bari abakinnyi bakomeye ibintu byahise byamaganwa na Sergio Ramos avuga ko we abona gutsindwa kwabo guterwa n’uko bafite imvune nyinshi ndetse ibyo Ronaldo yatangaje atabyemera.

Ikinyamakuru MARCA cyabyutse kivuga ko Ronaldo atishimiye ko iyi kipe irekura aba basore barimo abanya Portugal 2 yakundaga cyane ndetse ngo kuva aba basore bagenda agatsiko k’abanya Espagne karimo Ramos,Isco,Carvajal na Marco Asensio kahise kamwigaranzura ndetse niko kayoboye uwrwambariro rwa Real Madrid.

Amakuru akavuga ko kuba Real Madrid yaragurishije aba basore Ronaldo atabishaka ndetse no kuba ikipe ya Real Madrid yaravuzwe kenshi mu binyamakuru ko ishaka Neymar na Mbappe byababaje uyu musore ndetse abifata nko kumutesha agaciro ariyo mpamvu yahisemo kubwira ubuyobozi bwa Real Madrid ko yifuza kwigendera mu kwezi kwa 6.

MARCAyavuze kandi ko mu minsi ishize abanyamakuru babajije Sergio Ramos niba ibyo kuva muri Real madrid kwa Ronaldo abizi ababwira ko bakwiye kumwibariza.

Ibitekerezo

  • Icyakora Byo Real Madrid Irimo Gutsindwa Ark Ndabona Biterwa N’umunaniro Bakuye Mumyaka 2 Ishize. Murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa