skol

Ishyamba si iryeru hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo SKOL

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko hari umwuka mubi hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru SKOL aho kuri ubu bivugwa ko SKOL yaba yashatse guhagarika amasezerano bagiranye kubera ibyo basabye Rayon Sports ikanga kubikora.
Uru ruganda rwenga ibinyobwa hano mu Rwanda rurashinja Rayon Sports kwica amasezerano bagiranye ndetse biravugwa ko byose biterwa no FEZABET undi muterankunga w’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.
Mu kiganiro umwe mu bayobozi ba Rayon Sports (…)

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko hari umwuka mubi hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru SKOL aho kuri ubu bivugwa ko SKOL yaba yashatse guhagarika amasezerano bagiranye kubera ibyo basabye Rayon Sports ikanga kubikora.

Uru ruganda rwenga ibinyobwa hano mu Rwanda rurashinja Rayon Sports kwica amasezerano bagiranye ndetse biravugwa ko byose biterwa no FEZABET undi muterankunga w’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi ba Rayon Sports b’inzibacyuho Ngarambe Charles yagiranye n’ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru yemeye ko hari ubwumvikane buke bwabaye gusa bari kugerageza kuganira kugira ngo bikemuke.

Yagize ati “Ni ibibazo bisanzwe byari byabayeho ariko twaraye dukoranye nabo inama byakemutse. iyo ugiranye amasezerano n’umuntu hakagira ibyo udakora birumvikana bishobora gutera ikibazo ariko ikibazo cyari gihari twagikemuye.”

Bivugwa ko nyuma yo gusinyana amasezerano na Fezabet,ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwica amasezerano yayo na SKOL arimo ikijyanye no gukora imyenda isoko ryahawe Fezabet kandi ryari irya SKOL nkuko amakuru atugeraho abivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa