Ishyirahamwe FIFA ryahagaritse igitaraganya umupira w’amaguru mu Buhinde
Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

Nyuma yaho leta yivanze mu miyoborere y’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu buhinde, FIFA yahagaritse ibikorwa byose by’umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse inacyambura uburenganzira bwo kuzakira ikikombe cy’isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17.
Ibi byabaye nyuma yaho urukiko rwo mu buhinde rushyizeho comite ishimzwe gufasha no gukurikirana ibikorwa bya buri munsi bya federation y’umupira w’amaguru mu buhinde nyuma yaho perezida wayo Praful Patel ananiwe gutegura amatora yari ateganyijwe mu kuboza 2020.
Mu ibaruwa umunyamabanga mukuru wa FIFA - Fatma Samoura yandikiye amashyirahamwe y’abanyamuryango, Samoura yagize ati: "Abahagarariye AIFF (ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu buhinde) ntibagifite uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kugeza igihe ihagarikwa rivaniweho.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *