skol
fortebet

Ishyirahamwe FIFA ryahagaritse igitaraganya umupira w’amaguru mu Buhinde

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yaho leta yivanze mu miyoborere y’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu buhinde, FIFA yahagaritse ibikorwa byose by’umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse inacyambura uburenganzira bwo kuzakira ikikombe cy’isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17.

Sponsored Ad

Ibi byabaye nyuma yaho urukiko rwo mu buhinde rushyizeho comite ishimzwe gufasha no gukurikirana ibikorwa bya buri munsi bya federation y’umupira w’amaguru mu buhinde nyuma yaho perezida wayo Praful Patel ananiwe gutegura amatora yari ateganyijwe mu kuboza 2020.

Mu ibaruwa umunyamabanga mukuru wa FIFA - Fatma Samoura yandikiye amashyirahamwe y’abanyamuryango, Samoura yagize ati: "Abahagarariye AIFF (ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu buhinde) ntibagifite uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kugeza igihe ihagarikwa rivaniweho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa