skol
fortebet

Ishyirahamwe rya Judo ku isi ryakuye perezida Putin mu banyacyubahiro baryo

Yanditswe: Sunday 27, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino Njyarugamba wa Judo ku Isi ryakuye Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin,mu banyacyubahiro baryo kubera intambara yagabye kuri Ukraine.
Putin wabaye umwe mu bakinnyi b’imena muri uyu mukino,yari yarashyizwe mu bayobozi b’icyubahiro baryo ariko yabyambuwe nyuma y’ibitero yagabye kuri Ukraine guhera ku wa Kane.
Perezida w’Uburusiya yatsindiye umukandara w’umukara wa judo ndetse akaba yarananditse igitabo kivuga kuri siporo, yise ‘Judo: History, Theory, Practice’. (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino Njyarugamba wa Judo ku Isi ryakuye Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin,mu banyacyubahiro baryo kubera intambara yagabye kuri Ukraine.

Putin wabaye umwe mu bakinnyi b’imena muri uyu mukino,yari yarashyizwe mu bayobozi b’icyubahiro baryo ariko yabyambuwe nyuma y’ibitero yagabye kuri Ukraine guhera ku wa Kane.

Perezida w’Uburusiya yatsindiye umukandara w’umukara wa judo ndetse akaba yarananditse igitabo kivuga kuri siporo, yise ‘Judo: History, Theory, Practice’.

Putin yagizwe perezida w’icyubahiro wa IJF mu mwaka wa 2008, umwanya ukomeye muri siporo y’isi,yanarebye umukino wa Judo mu mikino ya Olimpiki ya London 2012.

Ariko, ubuyobozi mpuzamahanga bw’iri shyirahamwe, ejo bwemeje ko bwitandukanyije n’uyu mufana wabo uzwi cyane, bamwambura by’agateganyo icyubahiro bamuhaye

Mu magambo yabo bagize bati: ’Dukurikije amakimbirane akomeje kubera muri Ukraine, ishyirahamwe ry’umukino mpuzamahanga rya Judo riratangaza ko rihagaritse Bwana Vladimir Putin nka perezida w’icyubahiro akaba na ambasaderi w’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Judo,’

Mu itangazamakuru mpuzamahanga hakomeje gukwirakwira inkuru zigaragaza ko ingoma ya Putin mu Burusiya ishobora kuba iri mu marembera bitewe n’uko igitero yateganyaga ko kizakomeza gukorwa inyungu zose zihengamiye ku ruhande rwe cyazamuye uburakari mu mpande zose z’Isi.

Abakuru b’Ibihugu by’ibihangange n’Imiryango Mpuzamahanga bahagurutse bamwamagana ndetse banamufatira ibihano bitandukanye.

Ku rundi ruhande n’abaturage bo mu bihugu bitandukanye bagiye bikusanyiriza kumwamagana bagaragaza uburakari budasanzwe bw’umuyobozi watinyuze kugaba ibitero ku kindi gihugu mu kinyejana cya 21.

Ikibabaje ni uko n’abaturage batari bake mu Burusiya bagaragaje ko batari ku ruhande rw’icyemezo cy’umuyobozi wabo cyo gutera ikindi gihugu, babigaragariza mu myigaragambyo no mu nyandiko zihamagarira imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa