skol
fortebet

Isoko ryo mu mpeshyi muri Premier League rizarema kabiri

Yanditswe: Friday 28, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) yatangaje ko muri iyi mpeshyi isoko ry’abakinnyi rizarema kabiri bitewe n’imimerere idasanzwe ifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup).

Sponsored Ad

Isoko rya mbere rizarema igihe risanzwe rifungurirwaho aho rizatangira ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena. Nyuma y’icyo gihe, rizongera gufungwa by’agateganyo hanyuma rifungurwe bwa kabiri ku wa Mbere, tariki ya 16 Kamena.

Iri soko kandi rizongera kurema bwa kabiri aho rizafungwa ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2026.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho FIFA itangarije mu Ukwakira 2024 ko hazabaho isoko ryihariye ryagenewe amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa