Issa Bigirimana arahakana amakuru yihagarikwa rye muri APR FC
Yanditswe: Friday 14, Apr 2017
Rutahizamu wa APR FC Issa Bigirimana aranyomoza amakuru avuga yaba yahagaritswe mu ikipe ya APR FC igihe kitazwi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko uyu musore yaba yahagaritswe bitewe n’uko yagiye iwabo i Burundi atabimenyesheje ubuyobozi bwa APR FC kandi bikaba bitari ubwa mbere abikora, ngo iki gikorwa kikaba cyarababaje ubuyobozi bw’iyi kipe bagahita ngo bumuhagarika igihe kitatangajwe ndetse bukamusaba no kwandika ibaruwa isaba imbabazi.
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro Issa yahaye ikinyamakuru Umuryango yahakanye amakuru avuga ko yahagaritswe muri APR FC gusa yemeza ko yagiye i Burundi ubuyobozi butabizi.
Ati "Ntago aribyo. Urabona njyewe nagiye i Burundi ubuyobozi butabizi, nje rero bambwiye ko ntakina uyu mukino kuko nta myitozo mfite ihagije. Ibaruwa yo ni umutoza wanjye wangiriye inama ko nakwandikira perezida w’ikipe nkamumenyesha aho narindi n’impamvu ntasabye uruhushya. Umukino utaha nzawukina nta kibazo."
Ibi bivuze ko Issa Bigirimana atari mu bakinnyi ikipe ya APR FC izifashisha ku mukino w’ununsi wa 23 ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu ubwo bazaba basuye ikipe ya Sunrise. Issa avuga ko ku mukino w’ununsi wa 24 bakiriye ikipe ya Kiyovu Sports uyu mukino azawukina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *