skol
fortebet

Ivan Minnaert yasezeranyije aba Rayons impinduka

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yabwiye abafana ba Rayon Sports ko nubwo bamaze iminsi batishimye kubera umusaruro mubi,bagiye kubikosora ndetse bakabona intsinzi.

Mu mikino 7 Rayon Sports iheruka gukina yatsinzemo umukino umwe byatumye havuka umwuka mubi mu bayobozi bamwe n’umutoza Minnaert gusa uyu mutoza we yavuze ko bagiye kongera gusubira mu bihe byiza ndetse bagomba guhera ku mikino iri imbere.

Rayon Sports ikwiye kwisubiraho kugira ngo yongere kwisubiza igikombe

Yagize ati “Muri iyi minsi dusigaye tubona uburyo bwo kubona ibitego buke mu mikino ya shampiyona,tugiye kubikosora.Tugomba guhindura imikinire guhera mu mukino ukurikira kugira ngo twongere kwisubiza igikombe cya shampiyona.”

Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina n’Amagaju mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona gusa wasubitswe ku munsi w’ejo kubera ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 irakina na Zambia uyu munsi, bitumye igira ibirarane 3 byiyongera ku cyo ifite muri 1/8 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports iri kwitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda D mu mikino ya CAF Confederations Cup uzayihuza na Yanga SC,i Dar es Salaam kuwa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa