Iyi ntambara ya Cristiano Ronaldo n’umuhungu we ninde wo kuyikiza?
Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016
Cristiano Ronaldo ahangayikishijwe n’umuhungu we Cristiano Jr. wifuza kuba umuzamu, mu gihe we ashaka ko yaba rutahizamu akazamusimbura akaba yanakora ibyo atakoze ariko umuhungu we ntabikozwa.
Cristiano avuga ko umuhungu we w’imyaka 6 y’amavuko, yamaze guhitamo kuzaba umuzamu aho kuba rutahizamu. Ibintu Ronaldo avuga ko bimuhangayikishije ku buryo agerageza kubimukuramo ariko akaba abona umuhungu we atabikozwa kandi nawe kuba yabyihanganira ntarabyakira, gusa avuga ko nakomeza kwinangira (...)
Cristiano Ronaldo ahangayikishijwe n’umuhungu we Cristiano Jr. wifuza kuba umuzamu, mu gihe we ashaka ko yaba rutahizamu akazamusimbura akaba yanakora ibyo atakoze ariko umuhungu we ntabikozwa.
Cristiano avuga ko umuhungu we w’imyaka 6 y’amavuko, yamaze guhitamo kuzaba umuzamu aho kuba rutahizamu. Ibintu Ronaldo avuga ko bimuhangayikishije ku buryo agerageza kubimukuramo ariko akaba abona umuhungu we atabikozwa kandi nawe kuba yabyihanganira ntarabyakira, gusa avuga ko nakomeza kwinangira aho kugira ngo azamuhatire ibyo adashaka azamureka agakomeza amahitamo ye.
- Cristiano yifuza ko umuhungu we aba Rutahizamu
Aganira na Televiziyo imwe yo mu Misiri (One TV), Cristiano yatangaje ko abizi neza ko bitoroshye guhindura uyu mwana wifuza kuba umuzamu, ngo azagerageza uko ashoboye n’ibyanga amureke.
Yagize ati "sinshaka ko aba umuzamu, birumvikana nshaka ko aba rutahizamu nka se, ntago byoroshye nzagerageza kubimwumvisha ko agomba kuba rutahizamu aho kuba umuzamu, rimwe na rimwe nzajya mbimuhatira, gake gake nizeye ko azabyemera, nabyanga nzamureka abe icyo ashaka nta ni mpamvu yo kumuhatira ibyo atiyumvamo byanamugiraho ingaruka."
Cristiano Jr, umuhungu wa Cristiano Ronaldo, ku myaka ye itandatu y’amavuko yamaze guhitamo kuba umuzamu aho kuba rutahizamu nka se, ibintu atumvikanaho na se wifuza ko aba rutahizamu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *