Jack Grealish ahangayikishije na miliyoni 1$ yibwe amaso akaba yaraheze mu kirere
Yanditswe: Monday 22, Jul 2024

Rutahizamu wa Manchester City, Jack Grealish, ahangayikishijwe no kuba amaze amezi arindwi inzego z’umutekano mu gihugu cye zitarafata abamwibye ibikoresho by’iwe mu rugo by’arenga miliyoni 1$.
Mu Ukuboza 2023, nibwo abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rw’uyu mukinnyi bakuramo imikufi, amasaha ndetse n’ibindi bihenze cyane.
Uyu mukinnyi wari wagiye gukina umukino wahuje ikipe ye na Everton, byasabye ko bamwe mu muryango we barimo n’umugore we aribo batabaza inzego z’umutekano ngo zibikurikirane.
Kuva icyo gihe ntabwo haratangazwa ibirebana n’abamwibye ari nacyo gituma uyu mugabo w’imyaka 28 avuga ko ahorana umutima uhagaze kandi bikagira ingaruka ku muryango we.
Ati “Mpora mfite ubwoba ko batazigera bafatwa kuko mba ndi mu gihirahiro. Njye n’umuryango wanjye kandi bihora bitugiraho ingaruka cyane. Amezi arindwi nta n’umwe urafatwa ngo baracyakora iperereza kandi ngo bashobora kuba baravuye no mu gihugu.”
“Kuba bataboneka kandi n’aho bari hatazwi bituma twumva ko igihe icyo aricyo cyose bakongera.”
Gusa n’ubwo bimeze bityo, uyu mukinnyi avuga ko ari kurinda umuryango we ndetse n’umugore we Sasha Attwood bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *