skol
fortebet

Jack Grealish arashinjwa guca inyuma umukunzi we bakundanye bakiri mu bugimbi

Yanditswe: Saturday 13, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Jack Grealish W’Ubwongereza na Manchester City arashinjwa gusohokana mu ibanga n’umukobwa w’icyamamare witwa Emily Atack kandi asanzwe afite umukunzi uzwi. Aba bombi barashinjwa gukorera urukundo mu rugo rw’uyu mukobwa no murihoteli imwe y’I Manchester.

Sponsored Ad

Umwe mu bantu ba hafi ba Jack wa Man City yavuze ko uyu musore ufite imyaka 26 - usanzwe akundana n’umukobwa witwa Sasha Attwood ahamagara undi mukobwa witwa Emily w’imyaka 31, hafi buri munsi.

Uyu kandi yavuze ko Jack yitwara nk’akabwa gato iiyo ari kumwe na Emily,

Bombi bagiye basohokana mu matariki y’ibanga kandi bamaze ibyumweru bitandatu bohererezanya ubutumwa.

Uyu muntu wa hafi wa Jack yongeyeho ati: “Emily yarebye Jack muri Euro maze atekereza ko yakoze umubiri. Ku ruhande rwe, Jack yabaye umufana we kuva yakina nka Charlotte ’Big Jugs’ Hinchcliffe muri The Inbetweeners.

Ati: “Batangiye bandikirana ubutumwa kuri Instagram mbere yo guhana nimero, bajya kuri WhatsApp na FaceTime.

Jack yagiye amuhamagara hafi buri munsi kandi yari afungutse neza.

Babaye inshuti nziza rwose......Biraryoshe cyane. Baba baseka cyane iyo bari kumwe. ”
Jack akundana byeruye n’umukunzi we wo mu bwana Sasha Attwood w, yahanye nimero bwa mbere numero na Emily muri Nzeri.

Bahuye byibura kabiri kuva ubwo - rimwe muri hoteli y’inyenyeri eshanu y’I Manchester yitwa Lowry ku ya 18 Ukwakira mbere y’umukino City yatsinze Club Brugge yo mu Bubiligi muri Champions League.

Ku nshuro ya kabiri yabonye Jack yerekeza mu rugo rw’uyu mukinnyi wa filime mu murwa mukuru.

Uyu yavuze ati: “Yagiye iwe mu majyaruguru ya London.

Imyitwarire y’abakinnyi b’umupira w’amaguru ishimisha Emily ku buryo ubucuti bwabo ari nk’ibiganiro byo mu rwambariro. Kandi biragaragara ko Jack ari umuhungu mwiza, ndizera rero ko abakunzi ba Emily nabo bazagira ishyari!

Bari kwegerana cyane ariko biragaragara ko batarenze umurongo. Jack arangariye cyane umwuga we kandi Emily ni umukobwa wishimisha, ukunzwe cyane uhugiye cyane mu kazi muri iki gihe. ”

Kugeza ubu, Emily, ufite 1,7million bamukurikira kuri Instagram akurikira Jack ariko ntabwo uyu mukinnyi amukurikira.

Jack yabaye umukinyi wa mbere muri Premier League uguzwe miliyoni 100 z’amapawundi nyuma yo kuva muri Aston Villa yerekeza muri Manchester City mu mpeshyi, akundana icyamamare kuri You Tube Sasha.

Bombi bahuye ari ingimbi ku ishuri rya Solihull kandi bakomeje gukundana mu myaka 20.



Uyu niwe Emely ushinjwa kugusha Grealish

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa