skol
fortebet

Jack Grealish waguzwe akayabo na Manchester City yavuze impamvu yatumye ayerekezamo

Yanditswe: Friday 06, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Jack Grealish waraye avuye muri Aston Villa yerekeza muri Man City,yavuze ko impamvu yatumye afata uwo mwanzuro ari uko bamwe mu bakinnyi bakinanaga muri Euro babimushishikarije.

Sponsored Ad

Jack Grealish yavuze ko Ubwo yari mu ikipe y’Ubwongereza yakinaga Euro 2020 abakinnyi bakanana barimo John Stones, Kyle Walker na Raheem Sterling bamusabye kwerekeza muri Manchester City.

Uyu mukinnyi yavuze ko yifuzaga gukinana n’inshuti ye Phil Foden ndetse yishimira ko yabigezeho.

Grealish w’imyaka 25,yabaye umukinnyi uhenze kurusha abandi bose b’Abongereza kuko yaguzwe na Manchester City miliyoni 100 z’amapawundi mu gihe Bale wari ufite aka gahigo yaguzwe miliyoni 85.

Grealish avuga ku bakinnyi batumye yerekeza muri City,yagize ati “Baramfashije cyane.Twavuganye cyane ku makipe yacu ubwo twari mu ikipe y’Ubwongereza.

Abakinnyi nka Stones, Raz, Phil na Walks nta kindi bambwiraga uretse amagambo meza.Mu ikipe y’Ubwongereza,Phil yakundaga kunsetsa,yari ameze nka murumuna wanjye.Sinjye uzarota nkinana nawe buri cyumweru.

Nizere ko iyo ufitanye umubano mwiza n’umukinnyi hanze y’ikibuga no mu kibuga biborohera.”

Grealish yatangiye gukinira Villa muri Gicurasi 2014 mu mukino batsinzwemo na City ibitego 4-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa