skol
fortebet

Jadon Sancho akomeje gusuzugura umutoza Ten Hag wamuhaye ibihano bikomeye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 26, Sep 2023

Jadon Sancho akomeje gusuzugura umutoza Ten Hag wamuhaye ibihano bikomeye

Sponsored Ad

skol

Jadon Sancho yahagaritswe mu bikorwa byose by’ikipe ya mbere ya Manchester Unite,birimo imyitozo,gukoresha ikibuga cy’imyitozo no muri Resitora.

Ten Hag yategetse Sancho kumusaba imbabazi ndetse akanasaba imbabazi abakinnyi bagenzi be

Uyu mukinnyi yashwanye na Ten Hag nyuma yo kwandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yamagana ibyo yari yamutangajeho.

Muri ubwo butumwa,Sancho yatangaje ko agirwa ’agirwa urwitwazon’uyu mutoza,nyuma yo kuvanwa mu ikipe ku mukino United yatsinzwe na Arsenal ibitego 3-1 mu ntangiriro za Nzeri.

Uyu mutoza yari yashinje Sancho ko atigeze yitwara neza mu myitozo undi nawe arabihakana avuga ko ari ukumubeshyera.

Mu gihe abakinnyi bo mu ikipe ya mbere basangirira hamwe, Sancho agomba gusangira n’abana bo mu makipe y’abato nk’igihano.

Ten Hag yavuze ko uyu mukinnyi ukunze gukererwa imyitozo azagaruka mu ikipe amusabye imbabazi gusa birasa nk’aho na Sancho atiteguye kubikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa