James Maddison yavuye mu ikipe izakina #EURO2024 hasigara urujijo ku bandi 6 bazamukurikira
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

Umutoza w’Ubwongereza,Gareth Southgate yatangiye kujonjora abakinnyi atazakoresha mu gikombe cy’Uburayi,EURO2024 aho ku isonga yasezereye James Maddison ukinira Tottenham.
Uyu mutoza w’Ubwongereza yahamagaye abakinnyi 33 ariko abazajya ku rutonde rwa nyuma ni 26 bityo hari abandi bakinnyi batandatu bagomba gusezererwa kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 7 Kamena.
Undi mukinnyi ushobora kurekurwa ni Ivan Toney wakinnye imikino 17 gusa muri Premier League agatsinda ibitego 4 cyane ko yari yarahaniwe kwijandika mu gusheta ku mikino.
Kuri uyu wa Gatanu,Ubwongereza buzakina umukino wa gicuti na Iceland aho bamwe bazasuzumirwa,abagenda bakagenda.
Umutoza Southgate ntiyahamagaye Raheem Sterling, Jordan Henderson na Reece James bituma aha amahirwe abakinnyi bato nka Adam Wharton, Eberechi Eze na Jarell Quansah.
Abakinnyi barindwi bivugwa ko bashobora gusezererwa ni Toney, Umunyezamu Dean Henderson, Joe Gomez, Jarrad Branthwaite, Jarell Quansah, Curtis Jones na James Maddison.
Abakinnyi 33 Ubwongereza bwahamagaye:
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *