Jennifer Lopez yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ishotora abagabo [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018
Umuhanzikazi Jennifer Lopez ukomoka muri USA yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yifotoje yambaye igikanzu kirekire kigaragaza imiterere y’umubiri we ndetse n’imwe mu myanya ye y’ibanga.
Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filimi,ni umwe mu bakunzwe muri USA kubera imiterere y’umubiri we uhorana itoto kandi ari hafi kuzuza imyaka 50.
Jennifer Lopez w’imyaka 49 yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka All I Have,Papi, I’m into you n’izindi yari amaze kinini atifotoza yambaye ubusa cyane ko ari bimwe mu bintu azwiho cyane.
Jennifer Lopez utari kugaragara mu muziki muri iyi minsi,yifotoje aya mafoto kugira ngo azasohoke mu kinyamakuru cyitwa InStyle magazine kizasohoka mu Ukuboza aho ari no kwamamaza filimi ye nshya yitwa second act.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *