skol
fortebet

Jese wamenyekanye muri Real Madrid yambitse impeta umukobwa bakozanyijeho mu nkiko [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 03, Feb 2022

Jese wamenyekanye muri Real Madrid yambitse impeta umukobwa bakozanyijeho mu nkiko [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu Jese Rodriguez yateye ivi yambika impeta umukunzi we yaherukaga kujyana mu rukiko mu myaka ine ishize amushinja kumuharabika.
Uyu mukinyi wimyaka 28 wahoze akinira Real Madrid na PSG yateye ivi imbere y’uyu mukunzi we ari hagati y’umutima utukura ushushanyije hasi ubwo yari mu biruhuko by’urukundo hamwe n’uyu munyamideli Aurah Ruiz I Dubai.
Icyemezo cyo gutera ivi cyaje nyuma y’amezi ane gusa uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru, usigaye akinira ikipe ya Las Palmas yo mu cyiciro (…)

Rutahizamu Jese Rodriguez yateye ivi yambika impeta umukunzi we yaherukaga kujyana mu rukiko mu myaka ine ishize amushinja kumuharabika.

Uyu mukinyi wimyaka 28 wahoze akinira Real Madrid na PSG yateye ivi imbere y’uyu mukunzi we ari hagati y’umutima utukura ushushanyije hasi ubwo yari mu biruhuko by’urukundo hamwe n’uyu munyamideli Aurah Ruiz I Dubai.

Icyemezo cyo gutera ivi cyaje nyuma y’amezi ane gusa uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru, usigaye akinira ikipe ya Las Palmas yo mu cyiciro cya kabiri, yisanze mu birego bidasanzwe yarezwe na Aurah w’imyaka 32 y’amavuko avuga ko yagerageje kwica umugabo bakundanaga.

Jese yahishuriye abamukurikira kuri Instagram basaga miliyoni ebyiri ko igisubizo cya Aurah cyabaye ’Yego.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa