skol
fortebet

Jimmy Gatete yatangaje icyo yaganiriye na Perezida Kagame wabakiriye

Yanditswe: Saturday 15, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda,Jimmy Gatete yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame ibijyanye n’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru.
Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Perezida Kagame yahuye na Jimmy Gatete wari kumwe n’abakoze amateka mu mupira w’amaguru wa Africa.
Aba bamaze iminsi mu Rwanda mu kumenyenisha igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri stade ya Kigali ubwo aba banyabigwi (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda,Jimmy Gatete yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame ibijyanye n’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru.

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Perezida Kagame yahuye na Jimmy Gatete wari kumwe n’abakoze amateka mu mupira w’amaguru wa Africa.

Aba bamaze iminsi mu Rwanda mu kumenyenisha igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri stade ya Kigali ubwo aba banyabigwi bari bagiye kureba imyitozo y’abana bato,Jimmy Gatete yavuze ko atigeze aganira na Perezida ku byerekeye umupira wo mu Rwanda ahubwo bibanze kuri iki gikombe cy’isi kiri gutegurwa.

Yagize ati "Navuga ko nta kintu kidasanzwe twaganiriye cyihariye.Twaganiriye ku byerekeye gahunda ituzanye mu Rwanda.

Twebwe dufite amahirwe,dufite Perezida ukunda umupira,ukurikirana ibintu,agira gute.Turabizi ko abaturi inyuma abafasha."

Gatete yari kumwe n’abakinnyi bakanyujijeho ku Isi barimo Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Umufaransa Lilian Thuram.

Iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa