skol
fortebet

Jimmy Mulisa arashoboye kandi ngo nabategereje umunyamahanga muri APR FC izo ni inzozi yibereyemo

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu inama yahuje abayobozi ba APR FC n’abafana b’iyi kipe babwiwe ko mu byo batekereza bagomba kwibagirwa abanyamahanga mu ikipe ya APR FC kuko badateze kubazana.
Hari ku umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017 mu icyumba cy’inama cy’akarere ka Kicukiro, mu inama yahuje abafana ba APR FC n’ubuyobozi bwayo. Ni inama yitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa APR FC Afande Jacques Musemakweli.
Afande Musemakweli yatangarije abari aho ko nta gitekerezo ikipe ya APR FC ifite cyo kugarura (...)

Sponsored Ad

Mu inama yahuje abayobozi ba APR FC n’abafana b’iyi kipe babwiwe ko mu byo batekereza bagomba kwibagirwa abanyamahanga mu ikipe ya APR FC kuko badateze kubazana.

Hari ku umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017 mu icyumba cy’inama cy’akarere ka Kicukiro, mu inama yahuje abafana ba APR FC n’ubuyobozi bwayo. Ni inama yitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa APR FC Afande Jacques Musemakweli.

Afande Musemakweli yatangarije abari aho ko nta gitekerezo ikipe ya APR FC ifite cyo kugarura abanyamahanga kuko ntacyo bigeze bayimarira imyaka yose bayikiniye, yanashimangiye ko umutoza w’iyi kipe Jimmy Mulisa ashoboye cyane.

Yagize ati "APR FC yatunze abanyamahanga benshi kandi banakomeye hari uwambwira aho batugejeje aba bana b’anyarwanda bakaba batarahatugeza? Iyo mubona bariya bakinnyi ba APR FC mu ikibuga ari abanyarwanda gusa mushobora kuba mwavugana nabo mukaba mwanamubwira aho bafite amakosa bakayakosora ntibibishimisha? Bariya bose baje mwabashaga kuganira nabo mukabisanzuraho?" Ijwi ikinyamakuru Umuryango gikesha umwe mu bafana bitabiriye iyi nama.

Afande Musemakweli yakomeje avuga ko abakeneye abanyamahanga muri APR FC ari inzozi barimo batazigera banakabya ndetse anemeza ko umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa ashoboye.

Yagize ati"reka mbivuge kandi byumvikane neza, abakeneye abanyamahanga mu ikipe ya APR FC ndagira ngo mbabwire ko iyo gahunda ntayo dufite niba ukunda APR FC fana abana b’abanya Rwanda. Ikindi umutoza wa APR FC arashoboye ntimugire ikibazo ibi bihe turimo turabisohokamo bidatinze."

Ibi byose bikaba biri muri gahunda yo kwigira yatangijwe n’umugaba mukuru w’ikirenga mu Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, aho bavuga ko no muri ruhago bagomba kwishakamo ibisubuzo batagiye gutega ubufasha buzaturuka mu amahanga kandi bafite abana b’abanya Rwanda bagomba kurema mo icyizere bakabereka ko nabo bashoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa