skol
fortebet

Jimmy Mulisa na APR FC ku isoko bashaka rutahizamu

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC, mu kwezi kwa mbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye, nawe aritegura kuba yakongera amaraso mashya mu ikipe ya APR FC cyane cyane mu busatirizi bw’iyi kipe, kuko ba rutahizamu b’iyi kipe abenshi bafite imvune zishobora kumara igihe kirekire.
APR FC muri iyi minsi ubusatirizi bwayo buyobowe n’umwana w’imyaka 16, Nshuti Innocent, ni umukinnyi uko yagiriwe icyizere cyo gukina mu gihe abandi bakiri mu mvune ntiyavaga mu kibuga adatsinze igitego, gusa (...)

Sponsored Ad

Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC, mu kwezi kwa mbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye, nawe aritegura kuba yakongera amaraso mashya mu ikipe ya APR FC cyane cyane mu busatirizi bw’iyi kipe, kuko ba rutahizamu b’iyi kipe abenshi bafite imvune zishobora kumara igihe kirekire.

APR FC muri iyi minsi ubusatirizi bwayo buyobowe n’umwana w’imyaka 16, Nshuti Innocent, ni umukinnyi uko yagiriwe icyizere cyo gukina mu gihe abandi bakiri mu mvune ntiyavaga mu kibuga adatsinze igitego, gusa guheka APR FC guhera iki gihe haba hakiri kare cyane dore ko n’umutoza we abizi.

Muri iyi minsi ntiturimo kubona APR FC ifite ubusatirizi buryana, ni nacyo Mulisa agenderaho avuga ko akeneye kongeramo amaraso mashya mu busatirizi bw’iyi kipe, kuko baratsinda ariko rimwe na rimwe usanga ari bamyugariro bari gutsinda.

Yagize ati”nibyo bishobotse mu kwa mbere nakongeramo umukinnyi, mu busatirizi murabibona dukeneye rutahizamu kuko n’abahari abenshi bari mu mvune.”

Itangishaka Blaise na Twizerimana Onesme, ni bamwe muri ba rutahizamu b’iyi kipe batari kugaragara bitewe n’ikibazo cy’imvune, izi mvune zabo zikaba zizamara igihe kirekire, Blaise yavuye kwivuriza muri Maroc mu gihe Onesme we ubu ariho ari ndetse akaba yaramaze kubagwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa