Jimmy Mulisa yababajwe n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi ba APR FC ku mukino wa Gicumbi FC
Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018
Umutoza wa APR FC,Mulisa Jimmy yavuze ko abakinnyi bamwe b’Abanyarwanda bataramenya akazi kabo baza mu kibuga baje kwitemberera gusa aho kwitanga kugira ngo umusaruro uboneke.
Nyuma yo kunganya na Gicumbi FC 0-0,umutoza Mulisa Jimmy yavuze ko bamwe mu bakinnyi be baje mu kibuga baje kwitemberera ndetse batazi akazi kabo neza bigashyirwa ku mutoza kandi ntako aba atagize ngo abategure.
Yagize ati “Nakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo,nzi ukuntu umukinnyi agomba (…)
Umutoza wa APR FC,Mulisa Jimmy yavuze ko abakinnyi bamwe b’Abanyarwanda bataramenya akazi kabo baza mu kibuga baje kwitemberera gusa aho kwitanga kugira ngo umusaruro uboneke.
Nyuma yo kunganya na Gicumbi FC 0-0,umutoza Mulisa Jimmy yavuze ko bamwe mu bakinnyi be baje mu kibuga baje kwitemberera ndetse batazi akazi kabo neza bigashyirwa ku mutoza kandi ntako aba atagize ngo abategure.
Yagize ati “Nakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo,nzi ukuntu umukinnyi agomba kwitwara,ukuntu umukinnyi ategura umukino uwo ariwo wose.Birababaje kubona abakinnyi bumva ko umutoza agomba kuba umupolisi wabo.Mwabibonye nari mfite abakinnyi bagera kuri 4 bari baje kwitemberera kandi umupira ugomba gukinwa n’abakinnyi 11.Ibi byose birangira babishize ku mutoza.Hari abakinnyi batazi ko umupira ari akazi kabo.”
Mulisa yababajwe bikomeye n’ubwitange buke bwa bamwe mu bakinnyi be ku munsi w’ejo Taliki ya 28 Ukuboza 2018,byaviriyemo APR FC kunganya na Gicumbi FC 0-0.
Mulisa yavuze ko ategura abakinnyi neza mbere y’umukino ariko hari abasuzugura imikino imwe n’imwe, bigatuma ikipe itakaza amanota.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *