skol
Kigali

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’agateganyo wa AS Kigali

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 December 2021

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’agateganyo w’ikipe ya AS Kigali,asimbuye Eric Nshimiyimana waraye wirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije muri AS Kigali akaza kuva kuri uwo mwanya mu ntangiriro z’uku kwezi,yatekerejweho n’abayobozi ba AS Kigali agirwa umutoza w’agateganyo w’iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Mulisa yasigaranye na Higiro Thomas utoza abazamu cyane ko Nshimiyimana yirukanwe we n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil.Aba bombi bagiye gutegura umukino na Gasogi United uzaba ku wa Kane.

Jimmy Mulisa yabaye umutoza mu Rwanda aho yatoje amakipe arimo Sunrise FC na APR FC, yatangije Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abana bafite impano akabahuriza hamwe.

Icyiciro yari agezeho ni icyo gukura ku mihanda abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bakaba bayibyaza umusaruro.

Muri Nyakanga 2021 nibwo Jimmy Mulisa yari yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ariko aza kubivamo nyuma.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Frank Lampard agiye kugaruka mu kazi ko gutoza vuba

Umutoza Frank Lampard w’imyaka 43 agiye kugaruka mu kazi mu minsi mike...
29 January 2022 0

APR FC yatsinze Police FC irangiza igice kibanza cya shampiyona...

Ikipe ya APR FC yakoze ibyari byitezwe na benshi itsinda Police FC ibitego...
28 January 2022 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze akantu yamukoreye bagenzi be...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, yatangaje ko uyu...
28 January 2022 0

Avugwa mu mikino: Rayon Sports yasinyishije abandi bakinnyi 2 barimo...

Umurundi Kwizera Pierrot ukina hagati mu kibuga ubu ni umukinnyi w’ikipe ya...
28 January 2022 0

Douglas Luiz wifuzwa cyane na Arsenal ari mu rukundo n’umukobwa nawe ukinira...

Umukinnyi wo hagati wa Aston Villa, Douglas Luiz,abinyujije kuri Instagram...
28 January 2022 0

Abafana ba Gasogi United basabye KNC kwisubiraho akagarura Gasogi United...

Abafana ba Gasogi United basaga 26 bandikiye umuyobozi wayo Kakooza Nkuriza...
28 January 2022 0