Umunya Nigeria ukina Hagati mu kibuga,John Obi Mikel yatangaje ko mu bakinnyi bose bakinannye muri Chelsea FC,uwari umunebwe cyane mu myitozo ari Eden Hazard usigaye akinira ikipe ya Real Madrid.
Obi Mikel yavuze ko nubwo Hazard ari umukinnyi ukomeye, adakunda imyitozo ndetse ngo inshuro nyinshi aba ayijyamo arwana no kugira ngo irangire.
Mikel yabwiye BeIN Sports muri Turkia ati “Umukinnyi w’umunebwe nakinannye nawe muri Chelsea ni Eden Hazard.Hazard ntabwo yakundaga imyitozo.Iyo twabaga tuyirimo yarahagararaga akadutegerezaga ngo turangize ariko ku cyumweru bikarangira abaye umukinnyi w’umukino,byari bitangaje.
Hazard afite impano itangaje,yego ntabwo ameze nka Messi ariko yakoresha umupira icyo ashaka awufite ku kirenge.”
Obi Mikel yatangaje ko umukinnyi wakundaga imyitozo cyane ari Frank Lampard usigaye atoza iyi kipe ya Chelsea.
John Obi Mikel ukina mu ikipe ya Trabzonspor yo muri Turkia,yamaze imyaka 11 mu ikipe ya Chelsea irimo 5 yakinannye na Eden Hazard.
Mikel yavuze ko Hazard atakundaga imyitozo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *