skol
fortebet

Jorginho yahishuye abakinnyi 3 bafite ubwenge bwinshi mu ikipe ya Chelsea

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea,Jorginho wavukiye muri Brazil ariko akaba akinira Ubutaliyani yatangaje ko we na bagenzi be babiri bakinana mu kibuga hagati aribo bafite ubwenge bwinshi kurusha abandi bakinnyi muri Chelsea.

Uyu musore wemeje ko Chelsea iri gukina neza cyane ku bwa Thomas Tuchel kurusha igihe batozwaga na Frank Lampard,yavuze ko we na Kante na Kovacic aribo bafite ubwenge bwinshi mu ikipe ya Chelsea.

Yagize ati “abafite ubwenge bwinshi ni Kante, Jorginho na Kovacic”.Uyu mukinnyi yavuze ko aba bagenzi be 2 bamurusha kwiruka.

Uyu mukinnyi wo hagati yavuze ko Tuchel, wahoze atoza Borussia Dortmund na Paris Saint-Germain,yabasubije mu bihe byiza ndetse ari kwishimira umupira kurusha kera ku bwa Frank Lampard.

Yagize ati “Kuri njye,turi gukina neza mu buryo nkunda kandi numva aribyo byiza kurusha gukina imipira miremire n’imipira ya kabiri.

Kovacic akunda gukina imipira migufi ndabimenya iyo ashaka gukina rimwe cyangwa se ashaka umwanya kugira ngo yiruke cyangwa se acenge.

Ngerageza kumufasha yaba kumuha umwanya cyangwa kuza kumuha ubufasha kugira ngo abone ubundi buryo…

Kuri Kante nabwo niko bimeze.Uba ugomba kumenya neza uko uwo mukinana akina,mukumvikana,ukamenya n’ibimuranga.Ndabizi ko Kante afite imbaraga kandi ndabimubwira.Kuri we,bisaba ko muvugana ukamubwira uti “hindukira ndi hano,ukamuvugisha kugira ngo aguhe umupira mugufi.”

Jorginho yahishuye byinshi mu ikipe ya Chelsea mu kiganiro yagiranye na Express Sport.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa