skol
Kigali

Jose Mourinho ari mu mazi abira kubera ibyaha yashinje umusifuzi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 February 2022

Umutoza wa ROMA, Jose Mourinho, ashobora guhagarikwa imikino igera kuri itatu nyuma y’aho bivugwa ko yashinje umusifuzi wo mu cyiciro cya mbere guhemukira ikipe ye,kugira ngo afashe mukeba wabo Juventus.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Stampa kivuga ko kuri uyu wa gatandatu, ubwo AS Roma ya Jose Mourinho yakinaga na Verona muri Serie A, uyu mutoza yatutse umusifuzi Luca Pairetto ati: "Bagutumye hano ku bushake, Juventus yagutumye."

Mourinho yahawe ikarita itukura umukino uri kugana ku musozo, nyuma yo kutishimira ibyemezo byafashwe na Pairetto mu mukinnyi banganyije ibitego 2-2.

Uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United yatunze ibiganza ku mutwe we,yerekana ko umusifuzi yagiye afata ibyemezo byo kwibazwaho.

Uyu munya Portugal yateye umupira mu kirere kugira ngo yerekane ko atishimiye ibyemezo yafatiwe hanyuma biba ngombwa ko abatoza bamwungirije bamufata ubwo yatukaga uyu musifuzi Pairetto wamweretse ikarita itukura.

Ariko ibivugwa n’uko Mourinho yashinje uyu musifuzi w’umukino kuba ’yoherejwe’ na Juve ndetse ko bishobora kuzamura ibihano igihe cyose bigaragaye ko ari ukuri.

Muri raporo y’ibyabaye mu mukino, Ikinyamakuru Football Italia cyasobanuye ko murumuna wa Pairetto Alberto amaze imyaka umunani akorera Juventus mu bucuruzi.

Cyongeyeho ko Pairetto ari inararibonye ku myaka ye ​​37, yayoboye imikino 92 ya Serie A.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa United yasubije abamubajije niba azakorana na Cristiano...

Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane...
16 May 2022 0

Mutabazi Yves uheruka kugirira ikibazo UAE yabonye ikipe nshya

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves nyuma yo gutandukana...
16 May 2022 0

"Kugongana n’itegeko ntibigira umuntu umunyabyaha"-Akari ku mutima...

Umunyamakuru w’imikino ukundwa na benshi mu Rwanda ndetse wanabereye...
16 May 2022 0

Akayabo kinjiye ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports kamenyekanye

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2022,ikipe ya Kiyovu Sports yabonye...
16 May 2022 0

Gisagara Volleyball Club yatsinzwe biyikura ku gikombe

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yasezerewe mu mikino Nyafurika ihuza...
16 May 2022 0

Kylian Mbappe wongeye gutorerwa kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa yavuze...

Rutahizamu Kylian Mbappe uri mu ba mbere ku isi,yaraye atorewe kuba...
16 May 2022 0