skol
fortebet

Jose Mourinho yabonye ikipe nshya yo kwerekezamo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 31, May 2024

Jose Mourinho yabonye ikipe nshya yo kwerekezamo

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’umunyabigwi, José Mourinho,yamaze kumvikana na Fenerbahçe kugira ngo ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri,aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026.

Jorge Mendes ushakira amakipe Mourinho niwe wavuganye n’iyi kipe yo muri Turkia none byarangiye impande zombi zumvikanye.

Uyu mutoza wo muri Portugal yiteguye gusimbura Ismail Kartal muri iyi kipe yo muri Turukiya, nk’uko Gianluca Di Marzio abitangaza

Mourinho asimbuye Kartal nyuma y’uko Fenerbahçe irangije ku mwanya wa kabiri muri Turkish Super Lig mu mwaka wa gatatu wikurikiranya.

Mourinho agiye kugaruka mu kazi nyuma yo kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ayitoje.

Byari byavuzwe mbere ko Mourinho yifuzwaga n’ikipe ya Al Qadsiah yo muri Arabiya Sawudite, ariko birangiye yerekeje muri Turukiya.

Fenerbahçe iherutse guhusha igikombe cya shampiyona n’ubwo yari yagize amanota 99, yanatsinzwe umukino umwe gusa.

Ni ikipe ya 11, Mourinho w’imyaka 61 agiye gutoza mu myaka 24 amaze muri aka kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa