Jose Mourinho yafanguye amarembo ku bakinnyi bifuza gusohoka muri Man U
Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016
Umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho, yafashe umwanya ku agira icyo avuga ku bakinnyi batishimye n’abatabona umwanya wo kuba bakina hariya Old Trafford, yatangaje ko imiryango ifunguye kuri buri umwe wese wifuza gusohaka muri iyi kipe.
ibi abatangaje nyuma y’uko byagiye bikwira kwira mu bitangazamakuru ko hari abakinnyi b’abahanga batabona umwanya wo gukina bashobora gusohoka muri iyi kipe mu kwa mbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye, dore ko hari n’amakipe yagiye (...)
Umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho, yafashe umwanya ku agira icyo avuga ku bakinnyi batishimye n’abatabona umwanya wo kuba bakina hariya Old Trafford, yatangaje ko imiryango ifunguye kuri buri umwe wese wifuza gusohaka muri iyi kipe.
ibi abatangaje nyuma y’uko byagiye bikwira kwira mu bitangazamakuru ko hari abakinnyi b’abahanga batabona umwanya wo gukina bashobora gusohoka muri iyi kipe mu kwa mbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye, dore ko hari n’amakipe yagiye agaragaza ko ashaka aba bakinnyi,
Nka Everton yo mu Bwongereza na AS Roma yo mu Butaliyani byagaragaje byifuza umuholandi Mempis Depay utarahiriwe na Old Trafford.
Everton kandi yagaragaje ko ikeneye umufaransa nawe udahabwa umwanya wo gukina, Morgan Schneiderlin, naho West Brom yatangaje ko ikeneye Ashley Young.
Aganira na BBC, Mourinho yayitangarije ko yiteguye kumva umukinnyi wese uzaza ku muryango amukomangira akamubwira atishimye yifuza kuba yakwigendera.
yagize ati"buri gihe mba niteguye kumva ibyufuzo bya buri mukinnyi, umukinnyi uzankomangira akambwira ko atishimye yifuza kugenda kandi bikurikije amategeko sinzamutangira, kabone niyo yaba agiye mu bakeba, nta kibazo kirimo."
Mourinho yavuze ko yishimiye abakinnyi afite ubu kandi ko aribo azakomezanya nabo muri uyu mwaka w’imikino, ndetse ko atifuza kuba yagira uwo yatakaza bitewe n’uko atamushaka kuko bose abakeneye, ahubwo uzagenda azagende ku bushake bwe.
Uretse Mempis Depay, Morgan Schneiderlin, Ashley Young bivugwa ko bashobora gusohoka muri iyi kipe, biravugwa kandi Bastian Shwesteiger ndetse na Luke shaw nawe ashobora kugenda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *