skol
fortebet

José Mourinho yahawe ibihano kubera kwibasira abasifuzi

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe umukino umwe ndetse anacibwa amande ya 15,000£, nyuma yo kwibasira abasifuzi ku mukino wari wamuhuje na Trabzonspor.

Sponsored Ad

Fenerbahçe SK iherutse kubona intsinzi y’ibitego 3-2 itsinda Trabzonspor mu irushanwa rya Super Lig, Mourinho agaragaza kwishima kudasanzwe nyuma y’igitego cyari cyinjiye ku munota wa nyuma.

Ibi byishimo ntabwo yabikomezanyije kuko nyuma y’uyu mukino yahise yibasira abasifuzi akavuga ko imisifurire yo muri Turkey iciriritse cyane.

Ibi abishingira ku kuba mu mukino hagati haratanzwe penaliti ebyiri kuri Trabzonspor kandi akaba ataremeranyaga na zo nubwo zatanzwe hifashishijwe amashusho ya VAR.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Turkey, bagaragarij uyu mugabo ko yishe itegeko rigenga imyitwarire kandi bidakwiriye kwihanganirwa kugira ngo bitazasubira.

Kubera izo mpamvu, yategetswe kutazatoza umukino uzahuza Fenerbahçe SK na Sivasspor muri Shampiyona ya Turkey kandi agacibwa n’amande y’ibihumbi 15£.

Kugeza ubu Fenerbahçe SK iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23 muri shampiyona ku rutonde rw’agateganyo. Ikaba irushwa atanu na Galatasaray iyoboye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa