skol
fortebet

Jose Mourinho yahishuye ibanga rikomeye ryatumye Cristiano Ronaldo aba igihangange ku isi

Yanditswe: Saturday 12, Jun 2021

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko Cristiano Ronaldo bakomoka mu gihugu kimwe cya Portugal atajya arangazwa n’abamugereranya na Lionel Messi ahubwo icyatumye aba igihangange ari inyota yo guca uduhigo.

Sponsored Ad

Nubwo Juventus ititwaye neza mu mwaka w’imikino ushize ariko uyu munya Portugal yakoze agashya mu marushanwa yose atsinda ibitego 36.

Ronaldo w’imyaka 36 yatwaye igikombe cya Coppa Italia mu mwaka w’imikino ushize kiba icya 34 atwaye mu mateka ye nk’umukinnyi.

Jose Mourinho watoje Ronaldo muri Real Madrid yatangarije talkSPORT: ko uyu mukinnyi w’umunyabigwi yageze kuri byose kubera inyota ahorana yo guca uduhigo.

Ati “Abantu bose bavuga bimwe nanjye nabivuga ko atagifite imyaka 25 ahubwo afite 36.Ntabwo yatsinze ariko se uyu mwaka yatsinze bingahe?36.Imibare ye irivugira kandi ndatekereza ko ari nayo imutwara.N’umunyabigwi.Izina rye riri mu mazina azahoraho mu mupira w’amaguru.

Yishyiramo imbaraga bitewe n’uduhigo,arashaka gutwara Ballon d’Or no kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi inshuro nyinshi cyane.Arashaka gukina ikindi gikombe cy’isi.”

Mourinho yavuze ko Ronaldo atababazwa nuko bamugereranya na Messi ndetse ngo abona byamutera imbaraga zo gukora cyane cyane ko ngo amuzi nk’umukinnyi ufite imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa