skol

Jose Mourinho yahishuye ikipe aha amahirwe yo kwegukana Euro 2020

Yanditswe: Monday 07, Jun 2021

Umutoza Jose Mourinho uzatoza AS Roma mu mwaka w’imikino utaha yatangaje ko abona ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ariyo izatwara igikombe cya Euro 2020 kubera abakinnyi bakomeye ifite ndetse no kuba yaratwaye igikombe cy’isi giheruka.

Mourinho w’imyaka 58,yabwiye The Sun ko Ubufaransa budatwaye iki gikombe cya Euro bwaba buhombye cyane kuko bufite ikipe ikomeye kurusha abo bahanganye.

Ati “Nta ntege nke mbona bafite.Uwambaza ikipe imwe mpa amahirwe navuga Ubufaransa.Bafite abakinnyi bakomeye cyane.

Bagomba gutwara kiriya gikombe.Nibatabikora Euro izaba yarabagendekeye nabi.
Ubufaransa bwakora ikipe A,B,C kuko bafite abakinnyi bakomeye benshi.Kugira Kylian Mbappe mu ikipe yawe biba bigoye ko utsindwa.”

Icyakora,umutoza w’Ubufaransa,Didier Deschamps ntiyemeranya na Jose Mourinho nubwo nawe yemera ko bari mu makipe akwiriye guhabwa amahirwe.

Yagize ati “Nanjye niko natekerezaga agitoza Tottenham ariko siko byamugendekeye.Nibyo turahabwa amahirwe kubera ko twatwaye igikombe cy’isi.Nta gitutu turiho,ariko n’ukuri ntaho twahingira impaka z’uko duhabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Nibyo koko mfite ba rutahizamu batyaye….Dukeneye cyane kurushaho ariko hari igihe tuzajya turaba tutawufite.Dukwiriye kuzakomeza kugira imbaraga zacu.

Ubufaransa buzatangira imikino yo mu itsinda F rya Euro 2020, bukina n’Ubudage kuwa 15 Kamena,bukurikizeho Hungary kuwa 19 Kamena hanyuma busoreze kuri Portugal kuwa 23 Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa