Jose Mourinho yahishuye ikipe aha amahirwe yo kwegukana EURO2024 n’abakinnyi bazitwara neza
Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2024

Umutoza Jose Mourinho yahishuye ko Portugal akomokamo ariyo abona izatwara Euro 2024 itsindiye ku mukino wa nyuma Ubwongereza.
Kuri uyu wa gatanu, nibwo irushanwa ritegerejwe cyane ku isi ry’igikombe cy’Uburayi riratangira,Ubudage bwakira Scotland, mu gihe Ubwongereza buzatangira irushanwa ku cyumweru bukina na Serbia.
Ikipe ya Gareth Southgate yageze ku mukino wa nyuma wa Euro mu myaka itatu ishize ariko itsindwa na Iceland igitego 1-0 mu mukino wabo wa nyuma wo kwitegura.
Ubwongereza burashaka igikombe cya mbere gikomeye kuva 1966 butwara igikombe cy’isi ariko buzahangana n’ibigugu bikomeye nk’Ubufaransa,Ubudage,Portugal n’Ubutaliyani.
Portugal iri mu makipe ahabwa amahirwe,irashaka kwisubiza iki gikombe iheruka mu 2016, yaraye itsinze Repubulika ya Irlande mu mukino wabo wa nyuma wo kwitegura ibitego 3-0 birimo bibiri bya kizigenza Cristiano Ronaldo na Joao Felix.
Mourinho yabwiye TNT Sports ko Portugal ariyo izatwara Euro 2024 itsinze Ubwongereza ku mukino wa nyuma.
Yavuze ko Harry Kane ariwe uzatsinda ibitego byinshi mu irushanwa mu gihe Jude Bellingham azaba umukinnyi w’Irushanwa.
Abajijwe ikipe ishobora gutungurana muri iri rushanwa,Mourinho yagize ati: "Ikipe izatungurana ni iyo ariyo yose itari Portugal, Ubufaransa n’Ubwongereza kuko ntekereza ko abo batatu ari bo bafite amahirwe menshi".
Ati: "Ikipe yose rero izaza inyuma y’izi eshatu, ndetse n’ibihugu bifite izina nk’Ubudage."
Hanze ya Euro, Ferdinand yabajije Mourinho w’imyaka 61,umukinnyi atekereza ko azegukana Ballon d’or.Ati:“Ntekereza ko ari Vinicius [Junior].”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *