skol
fortebet

Jose Mourinho yahishuye ikipe atazigera atoza mu buzima bwe

Yanditswe: Saturday 08, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa mu buryo bugayitse ibitego 3-1 na AC Milan muri Serie A, ku mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’Ubutaliyani,José Mourinho yararakaye mu kiganiro n’abanyamakuru kubera imikinire y’abakinnyi be.
Wari umugoroba mubi kuri José Mourinho na AS Roma basuzuguwe na AC Milan yabatsindiye mu rugo ibitego 3-1 muri Serie A.
Mu kiganiro n’abanyamakuru,Mourinho yavuze ko yababajwe n’ imikinire y’ikipe ye.Ati"Turi hano kuko ariko ubushobozi bwacu butwemerera. Ibice bimwe by’imisifurire (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa mu buryo bugayitse ibitego 3-1 na AC Milan muri Serie A, ku mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’Ubutaliyani,José Mourinho yararakaye mu kiganiro n’abanyamakuru kubera imikinire y’abakinnyi be.

Wari umugoroba mubi kuri José Mourinho na AS Roma basuzuguwe na AC Milan yabatsindiye mu rugo ibitego 3-1 muri Serie A.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Mourinho yavuze ko yababajwe n’ imikinire y’ikipe ye.Ati"Turi hano kuko ariko ubushobozi bwacu butwemerera. Ibice bimwe by’imisifurire nabyo biduhatira kuguma aha. Turi ikipe yo hagati,twashobora kuba dufite amanota atatu, ane, atanu cyangwa atandatu yisumbuyeho. Ariko ubu, twakoze amakosa akomeye: kuyobora umukino nabi, gusatira nabi,guhana imipira nabi. Turibeshya cyane kubijyanye na tekinike. "

Yakomeje ati: "Sinakunze ikipe yanjye, kuko twari tukiri mu mukino na nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0, ndetse no ku mutuku wa Karsdorp, ariko turi hasi muri tekinike. Twatakaje imipira mu gihe ibintu byari byoroshye. Igitego cya kabiri ni urugero rwiza kimwe na penalti ya nyuma (yakuwemo na Rui Patricio itewe na Ibrahimovic). Turimo gutakaza imipira muburyo budasanzwe.

Uyu mutoza w’umunya Portugal yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije uriya mukino ko niba hari ikipe imwe atazigera atoza ari Lazio Roma, umuturanyi ndetse akaba na mukeba wa AS Roma.

Ati"Gutoza andi makipe?" Turi abanyamwuga kandi rimwe na rimwe biragoye kuvuga ko udashobora gutoza andi makipe. N’ugufata igihombo. Ariko hariho amakipe ushobora kuvuga ngo oya. Niba kandi uvuze oya, ntabwo ari ukubasuzugura.

Uvuga ngo oya kubera amateka ari hagati y’ikipe watoje mbere niyo ije nyuma. Nshobora kukubwira ko nyuma ya 2010,ikipe ya mbere y’Abataliyani navuganye nayo ntabwo ari AS Roma. Ntabwo ari ugusuzugura, ariko, nk’urugero, sinzigera ntoza Lazio."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa