skol
fortebet

Jose Mourinho yakiriwe nka Yezu I Yerusalemu ubwo yari ageze I Roma [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hashize iminsi mike Jose Mourinho agizwe umutoza wa AS Roma ariko ku munsi w’ejo nibwo yageze muri uyu mujyi kwerekanwa nk’umutoza w’iyi kipe aho yatwawe n’umuherwe nyirayo mu ndege ye yihariye.
Iyi ndege yakuye Mourinho mu mujyi wa Lisbon imujyana I Roma atwawe na nyiri ikipe witwa Dan Friedkin umwifuzaho kuzahura iyi kipe itagikomeye nka kera.
Mourinho yahageze mbere y’ikipe y’Ubwongereza irahakinira na Ukraine mu mukino wa ¼ cya Euro 2020.
Uyu mugabo watozaga Tottenham mu mwaka w’imikino (...)

Sponsored Ad

Hashize iminsi mike Jose Mourinho agizwe umutoza wa AS Roma ariko ku munsi w’ejo nibwo yageze muri uyu mujyi kwerekanwa nk’umutoza w’iyi kipe aho yatwawe n’umuherwe nyirayo mu ndege ye yihariye.

Iyi ndege yakuye Mourinho mu mujyi wa Lisbon imujyana I Roma atwawe na nyiri ikipe witwa Dan Friedkin umwifuzaho kuzahura iyi kipe itagikomeye nka kera.

Mourinho yahageze mbere y’ikipe y’Ubwongereza irahakinira na Ukraine mu mukino wa ¼ cya Euro 2020.

Uyu mugabo watozaga Tottenham mu mwaka w’imikino ushize bikarangira imwirukanye,aratangira akazi uyu munsi ariyo mpamvu atareba umukino wa biriya bihugu byombi.

Uyu mugabo w’imyaka 58 benshi bavuga ko ibihe bye byiza byarangiye,yirukanwe na Tottenham muri Mata uyu mwaka habura iminsi mike ngo habe umukino wa nyuma wa Carabao,iyi kipe yatsinzwemo na City igitego 1-0.

Iyi kipe ya AS Roma yashyize hanze amashusho Mourinho ari kuvuga ati “Bafana ba AS Roma,ndi gupakira ibikapu byanjye.Tubonane vuba.

Mourinho yakiriwe n’abafana benshi ku kibuga cy’indege ubwo yari ageze i Roma gutangira akazi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa