skol
fortebet

Jose Mourinho yakoze agahigo gakomeye nyuma yo guhesha AS ROMA igikombe cya mbere cya Europa Conference League

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Portugal,Jose Mourinho yabaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose bikinirwa I Burayi nyuma yo gufasha AS Roma kwegukana igikombe cya mbere cya Europa Conference League itsinze Feyenoord igitego 1-0.
Mourinho ntabwo yakoze akandi gahigo kadasanzwe ko gutsinda buri mukino wa nyuma wa buri rushanwa ry’i Burayi kuko amaze kuhagera inshuro 5 zose agatwara ibikombe.
Igitero cya Nicolo Zaniolo ku munota wa 32 cyari gihagije kugira ngo AS Roma itsinde Feyenoord yo mu Buholandi ku mukino (...)

Sponsored Ad

Umunya Portugal,Jose Mourinho yabaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose bikinirwa I Burayi nyuma yo gufasha AS Roma kwegukana igikombe cya mbere cya Europa Conference League itsinze Feyenoord igitego 1-0.

Mourinho ntabwo yakoze akandi gahigo kadasanzwe ko gutsinda buri mukino wa nyuma wa buri rushanwa ry’i Burayi kuko amaze kuhagera inshuro 5 zose agatwara ibikombe.

Igitero cya Nicolo Zaniolo ku munota wa 32 cyari gihagije kugira ngo AS Roma itsinde Feyenoord yo mu Buholandi ku mukino wa nyuma wa Europa Conference League wabereye mu murwa mukuru, Tirana wa Albania.

AS Roma yabaye ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe giherutse gushyirwaho vuba kugira ngo cyunganire UEFA Champions League na Europa League.

Iki ni igikombe cya gatanu,uyu mutoza w’imyaka 59 yegukanye mu Burayi byatumye kandi aba umutoza wenyine rukumbi ku isi wegukanye igikombe cy’i Burayi mu makipe ane atandukanye kuko mbere yabikoze muri Porto, Inter Milan na Manchester United.

Igikombe cya nyuma Mourinho yaherukaga gutwara ni icyo yahesheje United ku mukino wa nyuma wa Europa League wa 2017.Igikombe Mourinho yatwaye kuri uyu wa 3 cyatumye yuzuza 26 amaze gutwara mu mwuga we.

Mu myaka 22 amaze mu mwuga wo gutoza,Jose Mourinho yihariye agahigo ko kuba ataratsindirwa ku mukino wa nyuma nubwo aheruka kwihakana akazina yari yariyise ka The Special one.

AS Roma yatangiye umukino isatirwa cyane ariko ikomeza kwihangana ndetse ku bw’amahirwe ishoti ryabo rya mbere rigana mu izamu ryabyaye igitego cyatsinzwe na Zaniolo ku mupira mwiza yahawe na Gianluca Mancini mu rubuga rw’amahina.

Uyu musore w’imyaka 22 akimara guhindukiza umunyezamu Justin Bijlow,yabaye umutaliyani muto utsinze igitego ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’i Burayi kuva 1997.

Mourinho abaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose I Burayi:

UCL 2004 & 2010 : Porto & Inter Milan
Europa League 2003 & 2017 : FC Porto & Manchester Utd
Conference League 2022: As Roma




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa