skol
fortebet

Jose Mourinho yanze akazi ko gutoza igihugu gikomeye muri Ruhago ya Afurika

Yanditswe: Saturday 25, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Nigeria yahishuye ko yari amaze iminsi avugana n’umunyabigwi mu gutoza umupira w’amaguru, Jose Mourinho kugira ngo aze gutoza iki gihugu muri AFCON 2021 igiye kubera muri Cameroon.
Super Eagles imaze iminsi nta mutoza igira nyuma yo kwirukana Gernot Rohr mu ntangiriro zuku kwezi kandi hasigaye ibyumweru bike ngo Igikombe cya Afurika gitangire.
Amaju Pinnick, perezida wa FA ya Nigeria, arashaka gushyiraho umutoza ushobora gucengeza imyitwarire (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Nigeria yahishuye ko yari amaze iminsi avugana n’umunyabigwi mu gutoza umupira w’amaguru, Jose Mourinho kugira ngo aze gutoza iki gihugu muri AFCON 2021 igiye kubera muri Cameroon.

Super Eagles imaze iminsi nta mutoza igira nyuma yo kwirukana Gernot Rohr mu ntangiriro zuku kwezi kandi hasigaye ibyumweru bike ngo Igikombe cya Afurika gitangire.

Amaju Pinnick, perezida wa FA ya Nigeria, arashaka gushyiraho umutoza ushobora gucengeza imyitwarire myiza mu ikipe cyane ko Nigeria ishaka kwegukana AFCON bwa mbere kuva muri 2013.

Bwana Pinnick yatangaje ko yaganiriye cyane n’umutoza wa Roma Mourinho mbere y’aya marushanwa.

Yatangarije ikinyamakuru Daily Trust cyo muri Nijeriya ati: "Umutoza mushya agomba kwibanda ku kinyabupfura.

"Tuzareba kandi uburyo ashonje gutwara ibikombe kuko niba ashonje azadufasha kugera ku bintu byinshi kandi naba ashaka gutsinda azazana ikinyabupfura.

Nibyo koko Mourinho - Ntabwo ngiye kukubwira ko tutavuganye na Mourinho kuko twaraganiriye kandi minisitiri wa siporo nawe yavuganye na Mourinho kandi nta kibi kirimo.

"Niba umutoza azaduha igikombe cy’Afurika, azahita ahabwa akazi.

"Niba komite ivuga yego kandi twiteguye, dutegereje iki?"

Mourinho amaze amezi make gusa muri Roma nyuma yo gusubira muri Serie A mu mpeshyi ishize.

Ariko ntabwo yagize ibihe byiza nyuma y’uko AC Milan ihagaritse agahigo ke ko kumara imikino 43 adatsinzwe mu butaliyani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa