skol
fortebet

Jose Mourinho yanze ko Cristiano Ronaldo agaruka muri Manchester United

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho niwe wabaye intandaro ikomeye yatumye Cristiano Ronaldo atagaruka muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza aho yabujije umuyobozi wayo Ed Woodward gutanga miliyoni 90 Real Madrid yashakaga.

Sponsored Ad

Nubwo ibinyamakuru byabivuze abantu benshi bakabihakana,Cristiano Ronaldo yifuje kugaruka mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi ndetse ahamagara Ed Woodward kugira ngo abimufashemo,Mourinho arabyanga avuga ko byaba ari ubujiji kugura umusaza w’imyaka 33 miliyoni 90.

Jose Mourinho yateye utwatsi Ronaldo wifuzaga kugaruka muri Manchester United

Nkuko ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje,umubano mubi Jose Mourinho yari afitanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid watumye yanga kongera gukorana nawe,bibuza Ronaldo gukabya inzozi zo kugaruka muri iyi kipe yamugize icyamamare.

Jose Mourinho yabwiye Ed Woodward ko yifuza ba myugariro beza aho kugura Cristiano Ronaldo w’umusaza, bituma uyu munya Portugal w’icyamamare abura amahirwe yo kugaruka mu Bwongereza, yigira muri Juventus imaze kumubonamo agatubutse mu minsi mike ahamaze.

Ronaldo yifuje kugaruka Old Trafford,Mourinho arabyanga

Ronaldo yakiniye Manchester United imikino 292 ayitsindira ibitego 118,byatumye afatwa nk’umunyabigwi nyuma yo kuyivamo yerekeza muri Real Madrid muri 2009.

Cristiano Ronaldo azagaruka ku kibuga Old Trafford ari kumwe na Juventus kuko bari kumwe mu itsinda H mu mikino ya UEFA Champions League y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa